Politiki y’Igihigu yo Kurinda no Kurengera Umwana Igihe Akoresha Murandasi

Page 0 / 0
100%
Loading Document...

Document Summary

Murandasi n’ikoranabuhanga ritandukanye rijyana na yo bitanga amahirwe ateza imbere ubukungu n’ imibereho myiza by’ibyiciro byose by’abanyarwanda, harimo n’abana. Ariko kandi, hari ingorane n’ingaruka mbi zitandukanye zizwi zigera ku bana igihe bakoresha ikoranabuhanga rikoresha murandasi. Politiki y’Igihugu yo Kurinda no Kurengera Umwana Igihe Akoresha Murandasi (Politiki ya COP) ishyiriweho gukumira izo ngaruka n’ingorane, no gushyiraho umurongo ngenderwaho utuma abana babona ibyo bakeneye uburenganzira bwabo butabangamiwe, kandi bafashwa kubaka ubushobozi bwo kumenya uko bitwara mu isi y’ikoranabuhanga batekanye kandi bifitiye ikizere. Leta y’Urwanda ifata uburenganzira bw’umwana nk’ishingiro rya politiki za Leta, nk’uko bigaragarira mu nzego, politiki n’amategeko bitandukanye. 1 Kubahiriza uburenganzira bw’umwana mu isi y’ikoranabuhanga rikoresha murandasi birasaba uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye, kandi buri wese arasabwa gutanga umusanzu we mu kurengera umwana atajenjetse. 2 Abo bireba bose, harimo guverinoma n’inzego za Leta, ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga (harimo abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga), ibigo by’itumanaho, umuryango mugari n’imiryango itagengwa na Leta, ababyeyi, abarimu n’abanyeshuri ubwabo bakwiriye kwemera kandi bakagira uruhare mu gushyira mu bikorwa iyi politiki, bashingiye ku nshingano zabo no ku bushobozi bafite. 3 Mu gushyiraho iyi politiki, hitawe cyane ku gusangira ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’abarikoresha. Kugira ngo kurinda no kurengera umwana bigerweho, birasaba ubufatanye bw’abafatanyabikorwa batandukanye, ari ab’imbere mu gihugu n’abo ku rwego mpuzamahanga.