AMAHAME NGENGAMYITWARIRE Y’UMWUGAW’ITANGAZAMAKURUMU RWANDA
Page 0 / 0
100%
Loading Document...
Document Summary
Twebwe abanyamakuru bo mu Rwanda, tumazekwiyu mvisha ko gusakaza amakuru nta nzitizi ari inkingi y’ubwisanzure, demokarasi, iterambere n’umutekano; Dushingiye ku Itangazo Mpuzamahanga ku Bure nganzira bwa Muntu u Rwanda rwashyizeho umukono; Tumazekubona ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, mu kugaragaza uko wumva ibintu, mu kugaragaza icyo umutimanama w’umuntu wemera n’ubwitangazama kuru buteganijwe kandi bushyigikiwe n’Itege ko Nshinga rya Republika y’u Rwanda ryo muri Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; Dushingiyeku ruhareitangazamakuru rigira mu mibanire y’abantu, ubukungu no mu buzima bwa politiki; Dushingiye ku mateka y’umuryango nyarwanda n’ita ngazamakuru ryawo; Turebye ukwaguka kw’urubuga rw’itangazamakuru n’imikorere yaryo mu gihugu, Twitaye ku nshinganoza Rwanda Media Commission, urwego rwashyizweho natwe kandi ku bwacu, no ku nyungu z’itangazamakuru 8 n’umwuga wo gutangaza amakuru; Hagamijwe kurinda intego y’indangamyitwarire, no kugengwa n’ingingo zayo mu gukemura no kurangiza bwangu ibibazo by’imyitwarire mibi yerekeye umwuga w’itangazamakuru n’abanyamakuru, Dusubiye ku mahame ndangamyitwarire agenga aba nyamakuru, abandi banyamwuga b’itangazamaku ru n’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda yo muri Kamena 2011”. Twemeje iyi ndangamyitwarire, yerekana inshingano n’uburenganzira by’umunyamakuru mu Rwanda. Hirya y’ibi, Rwanda Media Commission yemejwe bidasubirwa ho nk’urwego rukumbi rushinzwe ukwigenzura kw’ita ngazamakuru, rusobanura kandi rugashyira mu bikorwa iyi ndangamyitwarire mu izina ry’abanyamakuru. Ikora ubukemurampaka mu buryo butabogamye kandi bwihuse, ku birego bishingiye cyangwa biturutse mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ndangamyitwarire byerekeye abanyamakuru bose babyemerewe kandi bafite ikarita y’umwuga n’abandi banyamwuga b’itangazamakuru